Perezida Paul Kagame yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ari cyo kintu cya mbere gifite agaciro kurusha umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko bamwe babivuga.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfal, umunyamakuru ukomeye ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube na X.
Mu gace gato k’icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutajya rutekereza ku mutungo wa RDC, ahubwo rwita cyane ku mutekano warwo. Yagize ati:
“Uramutse urebye ku rutonde rw’amagana y’ibigo biri aho ari ho hose kuva mu Bushinwa, mu Burayi, Amerika, Canada n’ibindi barimo na twe bo mu Karere, barajwe ishinga n’amabuye y’agaciro yo muri Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100, rwaza ku mpera.”
Yakomeje ashimangira ko ikibazo nyamukuru atari amabuye y’agaciro, ahubwo ari umutekano w’u Rwanda, aho yagaragaje ko bidashoboka ko igihugu cyatekereza kuri ubwo bucukuzi mu gihe kitarizera umutekano warwo. Ati:
“Icyo cyaba ikintu cya nyuma mu byo twatekerezaho.”
Inshuro nyinshi, ubutegetsi bwa Kinshasa bwagiye bushinja u Rwanda kugurisha amabuye y’agaciro ya RDC, aho bimwe mu bihugu by’ibihangange bikunze gukwirakwiza ayo makuru bititaye ku kuri. Nyamara, byirengagiza ko u Rwanda rufite umutungo kamere w’amabuye y’agaciro kandi rukaba ruri mu gace kazwi nka ‘Kibara Belt’ gakungahaye ku mabuye y’agaciro atandukanye.
U Rwanda ruri mu bihugu bicukura amabuye menshi nka gasegereti, coltan na wolfram, aho buri mwaka rucukura toni ziri hagati ya 8,000 na 10,000.