Perezida Kagame Yibajije Umumaro wa MONUSCO muri RDC Nyuma y’Imyaka 24

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza impungenge ku ngabo za Loni zimaze imyaka 24 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko hamaze koherezwa iziri hagati y’ibihumbi 14 na 18, ariko nta musaruro ufatika zigeze zitanga mu gukemura ibibazo by’umutekano muri icyo gihugu.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko mu myaka yose izi ngabo zimaze muri RDC, zasabye ingengo y’imari ikabakaba miliyari 40 z’Amadolari ya Amerika, nyamara nta mahoro zigeze zizana cyangwa ngo zikemure ikibazo cy’umutekano cy’u Rwanda cyajyanwe na FDLR imaze imyaka 30 muri icyo gihugu.

Yagize ati: “UN imaze hafi imyaka 24 muri Congo. Yagizeyo abitwa ababungabunga amahoro bari hagati y’ibihumbi 14 na 18 baturutse mu bihugu bitandukanye. Ubaze amafaranga yabashoweho muri iyo myaka, ni hafi miliyari 40 z’Amadolari. Ikibazo cya mbere ni; mu by’ukuri baje gukora iki? Kubungabunga amahoro. Ni ayahe mahoro ari hariya? Kuzana amahoro. Bazanye ayahe mahoro? Gukemura ikibazo cy’umutekano cy’u Rwanda kijyanye na FDLR imazeyo imyaka 30? Nta na kimwe.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ikintu cyonyine MONUSCO yakoze mu bijyanye n’iki kibazo ari ugucyura bamwe mu barwanyi ba FDLR n’imiryango yabo, ariko nta yindi ntambwe yatewe mu guhashya uyu mutwe w’iterabwoba ukomeje guhohotera Abanye-Congo b’Abatutsi ndetse n’umutekano w’u Rwanda.

Ati: “Ikintu cyonyine bakoze kijyanye n’ibi, bacyuye mu Rwanda bamwe mu barwanyi ba FDLR n’imiryango yabo. Ibindi [bakoze] simbizi.”

Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko imwe mu mpamvu ingabo za MONUSCO zoherejwe muri RDC yari ugusenya FDLR, ariko ntacyo zakoze kuri uyu mutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, nawe aherutse gutangaza ko MONUSCO yarenze kurebera FDLR, ahubwo inakorana na yo mu bikorwa bitandukanye.

Ati: “Si no kurebera gusa ahubwo no gucuruzanya. Bagacuruzanya amakara, bagacuruzanya amabuye y’agaciro, bagashyiraho za bariyeri, bagasoresha imisoro, bakabana, bagasangira mu tubari. Ni ibintu byari bizwi, ntacyo umuryango mpuzamahanga wigeze ukora.”

Uretse FDLR, kuva ingabo za Loni zagera muri RDC, havutse imitwe yitwaje intwaro myinshi irimo n’iyakomotse kuri FDLR nk’ihuriro rya Nyatura, ubu irenga 250 nk’uko raporo zitandukanye zibyemeza. Ibi byatumye ubutegetsi bwa RDC bufata icyemezo cyo kwirukana MONUSCO, nubwo nyuma bwisubiyeho ubwo yabusezeranyaga gufasha Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) zirwanya umutwe wa M23.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, MONUSCO yakoresheje miliyoni 918,4 z’Amadolari ya Amerika, hagabanyutseho miliyoni 145,8 z’Amadolari nyuma y’aho ingabo zayo ziviriye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu ntangiriro za 2024. Nubwo ibi bigaragaza igabanuka ry’ingengo y’imari, ikibazo gikomeye gisigaye ari ukumenya niba koko izi ngabo zigiye gutanga umusaruro mu kurandura ibibazo by’umutekano byarananiranye imyaka n’imyaka.

Share this post :

Facebook
Twitter
LinkedIn
Pinterest

Leave a Reply

Create a new perspective on life

Your Ads Here (365 x 270 area)
Latest News
Categories

Subscribe our newsletter

📩 Sign up now and never miss an update!